Abofisiye 81 ba RDF basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye abofisiye 81 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ko impazankano bambaye ndetse n’impamyabumenyi bahawe atari ibimenyetso gusa, ahubwo ko bishimangira icyizere cyo kurinda no gukorera abaturage.
Ibi yabitangarije mu muhango wo guha impamyabumenyi abofisiye bato
Uyu muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph n’abandi bayobozi batandukanye.
Muri uwo muhango Minisitiri Marizamunda yibukije abafosiye basoje amasomo ko nubwo bayasoje hari byinshi bikomeye bibategereje bishingiye ku cyizere Abanyarwanda babafitiye.
Yagize ati “Nabibutsaga ko n’ubwo muvuye hano, mufitiwe icyizere gikomeye n’igihugu cyose nk’abasirikikare bahawe ubumenyi ndetse bakanigishwa, mukwiriye kuzirikana ko mwinjiye mu Isi ihinduka kandi irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga n’imihindangurikire y’ibihe. Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n’ibyo bibazo biri hanze.”
Yakomeje abibutsa ko impuzankano bambaye atari umurimbo gusa ahubwo ko ari ikimenyetso cy’icyizere abaturage bazabagirira kugira ngo babarindire umutekano ndetse banabahe serivis nziza.
Ati “Impuzankano mwambaye ntabwo ari umurimbo ahubwo ni ikimenyetso cy’icyizere abaturage babategerejeho mu kubarinda ndetse no kubaha serivisi nziza mu mirimo mugiye kujyamo.”
Minisitiri Marizamunda kandi yasabye aba bofisiye ko bakwiriye kuba abayobozi beza b’intangarugero aho kugira ngo barangwe no gutanga amategeko ahubwo bakarangwa no kubaha.
Ati “Muzabe intangarugero, abo muyobora muzabubahe kandi mubahe agaciro kandi ntimuzibagirwe ko icyubahiro kiruta ibindi mu gisirikare ari ukurinda abadashoboye kwirinda. Ku miryango y’abasirikare muteraniye hano, mukwiriye kugira ishema kubera ko mwashyigikiye aba bayobozi bakiri bato mu gihe cy’imyitozo ikomeye bari barimo.”
Ishuri rya Gisirikare rya Gako ryashinzwe mu 1999 rikaba ryigisha abasore n’inkumi batoranyijwe kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye bakongererwa ubumenyi, indangagaciro, imikorere n’imyifatire myiza biranga umwuga wa gisirikare.
Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2015, iri shuri ryatangiye kwigisha amashami arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare ( Social and Military Science).
Mu 2022, hongewemo andi mashami ane ari yo imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire.
Abasoje amasomo none ni abize amashami y’Ubuvuzi ndetse n’Ubumenyi mu bya gisirikare.


Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi (ibumoso), Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda (hagati) n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ubwo bageraga ahabereye uyu muhango


Ababyeyi baje gushyigikira abana babo basoje amasomo


Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umuhate n’umurava waranze abofisiye basoje amasomo


Abofisiye 81 ni bo basoje amasomo kuri Kaminuza y’u Rwanda




Source & Photo: IGIHE



