INKURU ZIDASANZWEPOLITIKEUncategorized

Aba DASSO bashya 391 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi

Kuri uyu wa Kane, i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe icyiciro cya 8 cy’amasomo yo kwinjizwa mu bakozi ba DASSO (Urwego rufasha Uturere mu gucunga umutekano). Abambaye uyu munsi bagiye gutangira inshingano mu turere dutandatu.

Advertisements

Minisitiri Habimana Dominique wayoboye uwo muhango, yashimye umusanzu urwego rwa DASSO rutanga mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo binyuze mu bufatanye n’Abanyarwanda bose ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Turizera ko ubumenyi mwahawe muzabukoresha mu gukumira ibyaha no gukemura ibibazo bikomeje guhungabanya abaturage birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ibindi, kugira ngo umuturarwanda akomeze kubaho yishimye kandi atekanye”.

Minisitiri wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique niwe wayoboye muhango gusoza amahugurwa ya DASSO

Amasomo yo kwinjira muri DASSO atangwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda kandi aherekezwa n’amahugurwa ngarukagihe ahabwa abinjiye mbere. Urwego rwa DASSO rwashyizweho n’itegeko rigenga imikorere yarwo kuva mu 2013.

Aba DASSO bashya 391 nibo basoje amahugurwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye Umuhango wo gusoza amahugurwa y’Aba DASSO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *