U Rwanda rwemeye guhagarika amasezerano yo kohereza abimukira baturutse mu Bwongereza
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu mugoroba wo kuwa 8 Nyakanga 2024, n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byatangaje ko byamaze kumva umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano yo gukemura ikibazo cy’abimukira yemejwe n’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.
Ibi guverinoma y’u Rwanda ibikomojeho bwa mbere nyuma y’ibiherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza, Keir Starmer wavuze ko yaseshe iyo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yarimaze igihe itegurwa.
U Rwanda ruvuga ko iyi mikoranire ubusanzwe yatangijwe n’igihugu cy’u Bwongereza mu gukemura ikibazo cy’abimukira cyari kibwugarije, ndetse ko u Rwanda rutigeze rubigiramo n’uruhare.
Bavuga ko u Rwanda rwubahirije ibirureba harimo n’ibyerekeye amafaranga, kandi ko rukomeje mu nzira yo gushakisha umuti w’ibibazo birebana n’abimukira rutanga umutekano n’agaciro ku mpunzi n’abimukira barugana.
Icyakora cyo mu itangazo ntiryagarutse ku mafaranga u Rwanda rwakiriye kubera iyi gahunda, BBC ivuga ko gusa hashingiwe ku byanditsemo bishobora kugorana ko u Bwongereza bwasaba kuyasubizwa kuko ari bwo butubahirije iyi gahunda.
U Rwanda rwakiriye igice cya mbere kingana na miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika busezeranywa kuzakira ayandi abimukira batangiye kuhagera.