Bwiza yitandukanije n’abakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga batangaza ibinyoma
Ubuyobozi bureberera inyungu ibikorwa bw’umuhanzi Bwiza bwatangaje ko bwitandukanije n’abakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urukuta rwa X batangaza ibinyoma.
Ni nyuma y’ubutumwa bumaze iminsi ku rukuta rwa X rwitiriwe Umuhanzi Bwiza, bugira buti “Ntimukabifate nko kwigereranya, Mama Butera ni umu legend (Umunyabigwi) n’ubaha gusa nanjye ndi umuhanzi nk’abandi bahanzi duturanye hano, none ndibaza ngo kuki yaba arinjye wabuzemo ubwo ntakibazo mwumvamo?”.
Mu butumwa banyujijeho ku mbuga nkoranyambaga ze zemewe, abashinzwe kureberera inyungu ibikorwa bye bavuze ko Bwiza akoresha urukuta rwa X rumwe kandi ko izindi zimwitirirwa ntaho zihuriwe nawe kandi ko ibitangazwa nabo bandi bitandukanyije nabyo.
Ubuyobozi bwasabye ko uwo muntu umwiyitirira yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Intandaro y’ibyo byose, ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru duherutse kuvamo Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu bahanzi batuye ahazwi nka Karumuna mu Karere ka Bugesera akanabagabira Inka, ibintu bitavuzweho rumwe dore ko uyu muhanzikazi Bwiza nawe asanzwe ari uwo mu Karere ka Bugesera.
Bamwe bagiye bavuga ko ubusanzwe ariwe wari watumiwe gusa ngo akaza gusimbuzwa Umuhanzi Butera Knowless, ibintu bidafite ishingiro.