Pasiteri wo mu gihugu cy’u Burundi yaguye mu mpanuka y’imodoka

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki Kanama 2024, habaye impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Shombo, intara ya Karusi, mu mujyi wa Gitega – Karusi – Muyinga, yaguyemo Padiri Eliya Sakubu, umuyobozi wa Lycée Sacré cœur de Karusi.

Imodoka yarimo abapadiri bo kuri Paruwase ya Karusi yagonzwe n’imodoka y’Ikamyo ubwo impanuka yabaga ubutabazi bwahise buboneka bihutira kumujyana mu bitaro byitwa “Natwe Turashoboye” by’i Karusi gusa agezwaho yashyizemo umwuka.

Padiri Sakubu Eliya, yavukiye mu Karere ka Nyabihanga, intara ya Mwaro, yamenyekanye cyane mu burezi, aho yagiye ayobora amashuri atandukanye nka Lycée Sainte Marie Auxiliatrice de Gitongo mu Karere ka Gitega, Lycée Notre-Dame de la Sagesse benshi bazi nka CND na Lycée Paroissial de Karusi.

Aho hose yaciye, Padiri Eliya Sakubu, yari azwi nk’umuntu akunda ibintu bimeze neza, (excellence), kandi binyuze mu muco n’isuku (propreté).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *