Uganda: Umugaba Wungirije w’ingabo zirwanira mu Kirere yapfiriye mu bwogero

Brigadier General Stephen Kiggundu, wari Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere yitabye Imana ku mugoroba wo ku Cyumweru, aguye mu bwogero.

Amakuru y’urwo rupfu yatangajwe anemezwa n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Gen Felix Kulaigye.

Kulaigye yavuze ko uyu musirikare mukuru mu ngabo yapfiriye iwe i Entebbe mu ijoro ryo kuri uyu ya 31 Werurwe 2024.

Kulaigye yanditse ati “Burigadiye Jenerali Kiggundu yari ameze neza umunsi wose kugeza ku mugoroba w’uyu munsi ubwo yapfiraga mu bwiherero bwe.”

Brigadier General Stephen Kiggundu yapfiriye mu Rugo iwe

Yongeyeho ati “UPDF hamwe n’ingabo zirwanira mu kirere za Uganda bazakumbura Brigadier Jenerali Kiggundu muri iki gihe igihe serivisi ze zari zikenewe cyane kugira ngo dukomeze gushimangira ubushobozi bw’ingabo zacu zirwanira mu kirere.”

Nyakwigendera Kiggundu, wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere cya Soroti, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Burigadiye Jenerali maze agirwa umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere za UPDF mu Gushyingo 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *