Rayon Sports yazanye rutahizamu wakinye muri shampiyona yo mu Bufaransa

Amakuru aravuga Rayon Sports yaraye yakiriye rutahizamu mushya ukomoka muri Cameroon Aziz Bassane wakinnye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ba FC Nantes yo mu Bufaransa.

Rutahizamu Aziz yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe saa yine z’ijoro zo kuri iki cyumweru yakirwa n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports.

Mu minsi ishize nibwo umutoza wa Rayon Sports Robertinho yashimangiye ko akeneye rutahizamu bitewe n’uko abo yahasanze batari ku rwego rwiza.

Rutahizamu Aziz akina asatira anyuze ku mpande akaba ataje guhita asinya ahubwo azabanza gukora igeragezwa yaritsinda agahita asinyira Rayon Sports.

Uyu rutahizamu w’imyaka 22 yakiniraga Coton Sport FC de Garoua y’iwabo muri Cameroon yagezemo 2021,yakiniye kandi abatarengeje imyaka 19 ba FC Nante.

Aziz Bassane yaje muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *