Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye gutumbagira

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kuzamukaho, aho lisansi yavuye ku mafaranga 1637 Frw kuri litiro igera ku 1764 Frw (bivuze ko lisansi yiyongereyeho amafaranga 127 kuri litiro imwe) naho mazutu litiro iva ku 1632 Frw ishyirwa ku 1684 Frw (yiyongereyeho amafaranga 52 kuri litiro imwe).

Ni biciro bishya byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024.

RURA yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024 Saa Moya za mu gitondo.

RURA ivuga ko ibi biciro bigendanye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *