Indirimbo ‘Sikosa’ yarimaze iminsi ibica yasibwe ku rubuga rwa YouTube

Indirimbo y’umuhanzi Kevin Kade ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Element Eléeeh yamaze gusibwa kuri YouTube.

Ni indirimbo yarimaze iminsi itagera mu Cyumweru igiye hanze, aho bivugwa ko yasibwe kuri YouTube n’umuntu utazwi kugeza ubu.

Uyu wayisibye iy’indirimbo yarimaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri urwo rubuga yahamije ko ari iye bwite.

Isibwa ry’iyi ndirimbo kandi byahamijwe n’usanzwe ureberera inyungu z’umuhanzi Kevin Kade, Serge Muhizi wavuze ko nabo batunguwe no gusanga bayisibye.

Muhizi yavuze ko amakuru y’ibanze babonye ari uko hari undi muntu wayishyize kuri youtube anyuze kuri sosiyete isanzwe ifasha abahanzi gusakaza ibihangano byabo ku mbuga zibigurisha ‘One rpm’, gusa ngo bari mu biganiro n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete ku buryo ko indirimbo ishobora gururwa byihuse kuko bamaze kubabwira ko indirimbo ari yabo.

Indirimbo ‘Sikosa’ yasibwe ku rubuga rwa YouTube
‘Sikosa’ ihuriyemo abahanzi Kevin Kade, The Ben na Element Eléeeh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *