Haruna Niyonzima yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports ayikiniye umukino umwe gusa

Haruna Niyonzima yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’iminsi 52 gusa biturutse ku bwumvikane byatewe n’uko ikipe itubahirije ibiri mu masezerano.

Tariki 16 Nyakanga 2024, ni bwo Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 17, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Itandaro yo gutandukana hagati y’impande zombi yatewe nuko ikipe ya Rayon Sports itubahirije ibikubiye mu masezerano birimo amafaranga yagombaga guhabwa Haruna Niyonzima nk’uko amasezerano yabivugaga.

Ibi byatumye Haruna ahitamo guhagarika imyitozo ndetse ntiyagaragaye ku mukino Gikundiro yanganyijemo n’Amagaju FC ibitego 2-2 ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.

Amakuru avuga ko Haruna Niyonzima yahawe isezerano inshuro ebyiri ko agomba kubona amafaranga ye, ariko ntibyubahirizwa birangira ahagaritse gukora imyitozo muri iyi kipe.

Haruna Niyonzima atandukanye na Rayon Sports ayikiniye umukino umwe gusa muri shampiyona banganyijemo na Marines FC 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *