Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yijeje ‘Abanyarwanda’ kutazicuza ku mukino bafitanye na Nigeria
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yavuze ko bafite intego yo kwitwara neza ku mukino bafitanye na Nigeria ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, umukino wa mbere ikipe y’igihugu izaba ikiniye kuri stade Amahoro yavuguruwe.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024 mu kiganiro n’Abanyamakuru bitegura umukino bafitanye na Nigeria, aho barikumwe mu itsinda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025 kizabera muri Morocco.
Djahad yabajijwe uko biteguye gukinira kuri stade Amahoro ivuguruye ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose bakabona umusaruro mwiza.
Ati: “Ku mukino wa mbere muri Stade Amahoro tugomba gukora ibishoboka ngo tubone umusaruro mwiza.”
Djihad kandi yasabye Abanyarwanda kuzaza gushyigikira Ikipe y’igihugu imbere ya Nigeria kuko abakinnyi bazatanga ibyo bafite byose. Yabijeje ko nibaza kubashyigikira batazataha bicuza.
“Ejo tuzatanga 120% cyangwa 150%, Bazaze badushyigikira ari benshi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza ko baje.”
Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yavuze ko afitiye icyizere ikipe ye n’ubwo igiye guhura na Nigeria ifite ba rutahizamu beza ku Isi.
Ati: “Tugiye gukina na ba Rutahizamu beza ku isi. buri kipe yakwifuza kugira, bizaterwa n’uko tuzinjira mu kibuga ariko twizeye ko kwitwara neza ejo.”
Umukino w’Amavubi na Nigeria kuri uyu wa Kabiri uzaba ari umukino wa Gatandatu ugiye guhuza impande zombi mu marushanwa atandukanye.
Muri iri tsinda rya kane u Rwanda rufite inota 1 mu gihe Nigeria iyoboye n’amanota 3, ni mugihe Libya ifite inota 1, naho Benin ikagira ubusa.