Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Uburezi mushya

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri guverinoma, aho yashyizeho Minisitiri w’Uburezi mushya Joseph Nsengimana.

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 116 na 112.

None kuwa 11 Nzeri 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira: 

1. Bwana Joseph Nsengimana yamugize Minisitiri w’Uburezi 

2. Bwana Twagirayezu Gaspard agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure.

3. Madamu Nelly Mukazayire amugira Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Bwana Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yarasanzwe ari umuyobozi mukuru mu kigo mpuzamahanga cya Master Card ku bigendanye no kwigisha udushya mu myigire.

Twagirayezu Gaspard wagizwe umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe isanzure niwe wari Minisitiri w’Uburezi.

Nelly Mukazayire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yarasanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Bwana Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi
Twagirayezu Gaspard yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isanzure
Nelly Mukazayire yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *