Perezida Kagame yagabiye Inka z’inyambo Perezida Sassou Nguesso-AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagabiye inka z’inyambo Perezida wa Congo-Brazzaville Deni Sassou Nguesso, ubwo basuraga urwuri rwe ruherereye i Kibugabuga muri Nyamata.

Perezida Sassou Nguesso agabiwe inka na Perezida Kagame nk’igihango n’ikimenyetso cy’ubushuti bwihariye abakuru b’Ibihugu byombi bafitanye.

Perezida Kagame ubwo yatambagizaga mu rwuri rwe mugenzi we wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso

Ni nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa Gatanu Perezida Kagame yanamwabitse umudali w’icyibahiro witwa ‘Agaciro’.

Ni umudali uhabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abakuriye Imiryango Mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatangiye ku gicamunsi cyo kuwa gatanu ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda.

Perezida Kagame arikumwe na mugenzi we wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *