Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2026, aharira se Yoweri Kaguta Museveni.
Gen Muhoozi mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko yahisemo gukomeza kwibanda ku gisirikare bigaragara ko kikimukeneye ngo agifashe.
Yagize ati: “Ndagira ngo ntangaze ko muri 2026 nzaba ntari ku rupapuro rw’itora. Imana ishobora byose yansabye gukomeza kwibanda ku gisirikare cyayo. Ku bw’ibyo, nshyigikiye Perezida Yoweri Museveni mu matora ataha”.
Gen Muhoozi yakuyemo ake karenge nyuma y’amasaha make Perezida Museveni w’imyaka 80 y’amavuko atangaje ko azongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu myaka ibiri iri imbere.
Ni Muhoozi mu myaka ibiri ishize wari warakunze gutangaza ko aziyamamaza kugira ngo abashe gukemura ibibazo bitandukanye byugarije Uganda.
Kimwe mu byo yavugaga ko azihutira gukemura harimo ikibazo cya ruswa yamunze inzego zitandukanye muri Uganda.
Uyu Jenerali w’inyenyeri enye mu butumwa bwinshi yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “abarya ruswa ndetse n’igisambo Mzee azabikiza bose uko bakabaye. Ntituzemera ko muri Uganda habaho itonesha. Mzee azi neza ko impinduramatwara isaba kurandura imbuto mbi zose”.
Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yavuze ko we n’amamiliyoni y’abafana be biteguye gushyigikira se muri 2026.
Yavuze kandi ko nyuma y’uyu mukambwe nta musivile uzongera kuyobora Uganda.
Ati: “Nyuma ya Perezida Museveni nta musivile uzayobora Uganda. Inzego z’umutekano ntabwo zizabyemera. Perezida ukurikira azaba umusirikare cyangwa umupolisi”.
Muhoozi yunzemo ko ku bwe “muri iyi si nta hantu hatunganye haruta muri UPDF”, ibyo ashingiraho avuga ko nta handi hantu yabonera icyubahiro kiruta icyo afite mu gisirikare cya Uganda.