Bruce Melodie agiye gusubukura ibitaramo yari afite muri Canada

Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie, yongeye gutangariza abakunzi be ko agiye gusubukura ibitaramo bye yari afite muri Canada nyuma yuko bisubitswe mu kwezi gushize.

Mu minsi yashize ubwo yari yagiye kwakira ku kibuga cy’indege,umuhanzi mugenzi we Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, bafitanye umushinga w’indirimbo, yatangarije DomaNews ko bidatinze azatanga amatariki mashya y’ibitaramo afite muri Canada byari byasubitswe.

Mu butumwa Bruce yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ibyo bitaramo bizatangira ku wa 28 Ukwakira 2024 muri Ottawa, tariki ya 01 Ugushyingo 2024 agataramira muri Montreal.

Tariki ya 02 Ugushyingo 2024 azakomereza mu Mujyi wa Toronto, naho tariki ya 09 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver ari naho azasorera gutaramira abakunda umuziki we.

Ibi bitaramo bigiye kuba nyuma y’uko ibyasubitswe byari gutangira kwa 26 Nzeri 2024 i Montreal, bigakomeza ku wa 05 Ukwakira i Edmonton, ku wa 12 Ukwakira muri Otttawa ndetse na 19 Ukwakira muri Toronto.

Intandaro yo gusubikwa nk’uko nyiri zina yagiye abivugaho bikaba byari byatewe n’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika rikomeje kuzenguruka Igihugu kandi Bruce Melodie akaba ari umwe mu bahanzi bari muri iryo serukiramuco.

Bruce Melodie agiye gutaramira ‘Ibitangaza’ muri Canada

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *