Abanyarwanda turabasaba kudakuka imitima kubera icyorezo cya Marburg-Dr Sabin Nsanzimana

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, kigaruka ku ishusho rusange cy’icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda kikaba kimaze no guhitana abantu batandatu, Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyarwanda kudakuka imitima.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko abantu batagiye guhagarika imirimo cyangwa ngo hashyirweho ingamba zirimo izo gukumira abaturage kujya muri gahunda zabo kubera iyi ndwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, ahubwo basabwa kubahiriza ingamba z’isuku no kwirinda gukoranaho.

Ati “Icyo twanavuze guhera ku munsi wa mbere ni uko imirimo abantu bayikomeza uko bisanzwe, ubu tugeze ahantu heza mu minsi ya mbere,  n’ahandi cyagiye kiba ntabwo cyatinze cyane, amezi abiri cyangwa atatu niyo cyagiye kimara ariko igikomeye cyane mu byorezo nk’ibi iyo wamaze kugitahura, igikurikiraho ni ukugihagarika vuba.”

Yongeyeho ati “Ikindi dusaba ni uko abaturage bagira umutuzo bagakomeza imirimo yabo bakoraga kuko iyi ndwara itandukanye n’izindi twahanganye na zo nka COVID-19 cyangwa izindi kuko yo ntabwo yandurira mu mwuka. Binasobanuye ko ari ngombwa kwirinda gukoranaho, ibyo bijyana n’isuku.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere Virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda ariko yari isanzwe izwi kuko yagiye iboneka mu bihugu bitandukanye ndetse hamaze kubaho ibyorezo 13 biyishamikiyeho.

Ati “Iyi virusi ikunda kuva mu nyamaswa, inkende cyangwa uducurama. Rero iyo igeze ku muntu hagati y’iminsi itatu na 21, ashobora kuba yagaragaje ibimenyetso.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko kugeza ubu hari abantu 6 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Marburg,  aho abagera kuri 20 bayigaragayeho.

Abantu 300 ni bo bamaze kumenyekana ko bahuye n’abarwaye Marburg.

Ibimenyetso by’ugaragayeho iki cyorezo cya Marburg ni ukugira umuriro ukabije, kurwara umutwe cyane, kubabara mu ngingo no mu mikaya ndetse no gucika intege.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda muri rusange, ugaragayeho ibyo bimenyetso yakwihutira kujya kwa muganga akirinda gukomeza akazi cyangwa ahura na bantu benshi.

Mu buryo bwo kuyirinda ni ukugira isuku muri rusange, umuntu akaraba intoki inshuro zishoboka, yirinda gusuhuzanya bya hato na hato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *