Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga biha akabyizi na Baltasar Engonga wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri Guinée-Équatoriale, yamureze muri Gendarmerie ya kiriya gihugu.
Baltasar yabaye ikimenyabose nyuma y’amashusho ye yagiye hanze yiha akabyizi n’abarimo umugore w’umuvandimwe we, uwa mubyara we, mushiki wa Perezida, umugore w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, ab’abaminisitiri barenga 20 n’abandi batandukanye.
Ni amashusho yafatiwe ahantu hatandukanye harimo mu biro, inyumba bya za Hoteli, mu bwogero n’ahandi; ndetse bivugwa ko abayagaragayemo bari babizi ubwo yafatwaga.
Nchama wareze Baltasar mu kirego cye yahishuye ko we n’uriya mugabo bari bamaze imyaka ine bakundana, agaragaza ko yababajwe cyane no kuba ariya mashusho nyuma yo kujya ku karubanda yarangije isura ye.
Nchama yagaragaje ko Baltasar “yamuyobeje” bikarangira amwemereye kumufata amashusho, nyuma yo kumwizeza ko nyuma azayasiba.
Yunzemo ko yagambaniwe n’uriya wari umukunzi we nyuma yo gushyira ku karubanda ariya mashusho.
Ati: “Narasebye cyane. Ni isura yanjye n’icyubahiro cyanjye [byahanduriye]. Ndashaka kumenya aho ariya mashusho yaturutse ndetse n’impamvu yayabitse.”
Usibye kurega Baltasar, Nchama mu kirego cye yanasabye ko uriya mugabo yazamuha impozamarira kubera kumwanduriza izina.
Ni Baltasar mu cyumweru gishize wirukanwe ku mirimo ye, ndetse amakuru avuga ko kuri ubu afunzwe.