Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi wa RD Congo afite ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasubije umunyamakuru Mario Nawfa mu kiganiro 69 ‘𝕏 MINUTES’ bagiranye, amubwira ko Tshisekedi ubwe nawe afite ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu mvugo ye Perezida Kagame yumvikanye agira ati Ntekereza ko na we [Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo] afite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntekereza ko ayifite.”

Ni mu kiganiro cyagarukaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Perezida Kagame yagarukaga ku muzi w’ubwicanyi n’itotezwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kuba nka virusi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC icumbikiye abajenosideri bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR biganjemo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amateka agaragaza ko Interahamwe n’abahoze mu ngabo za FAR binjiranye intwaro muri Congo, bagezeyo bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, urugomo n’ubwicanyi bwakorerwaga abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka y’Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda barukuwemo n’imipaka yashyizweho n’Abakoloni, Guverinoma ya Kinshatsa ikoresha urwo rwitwazo bakavuga ko bashaka kwikiza abo bantu.

Perezida Kagame yashimangiye ko ubwo FDLR yageraga muri RDC, yakoranye n’Abanyepolitiki ariko ntiyabura kubateza ibibazo byakururutse kugeza n’uyu munsi bashaka no kubyagurira mu Rwanda.

Ati: “Abo ba FDLR ubwo bajyaga muri Congo mu myaka 30 ishize, bakoranye n’abanyapolitiki, babateje ibibazo, ariko nyuma bashaka guteza ibibazo u Rwanda. Ibi ni ibintu twaganiriye na buri umwe wese na muri guverinoma yose yajyagaho muri Congo.”

Yavuze ko uretse Laurent Desire Kabila n’umuhungu we Joseph Kabila wamusimbuye ku butegetsi, Perezida Kagame yanaganiriye na Tshisekedi wagiye ku butegetsi abuhawe na Kabila n’uyu munsi akaba ataratorwa n’abaturage.

RDC yeruye ubufatanye ifitanye na FDLR mu gutera u Rwanda.

Mu gihe amahanga arangariye mu gushinja u Rwanda guteza umutekano muke, umutekano warwo ni wo ubangamiwe n’ubufatanye bwa Congo n’umutwe wa FDLR, aho Perezida Tshisekediyemeje mu ruhame umugambi wo gufatanya na bo kugera ku ntego yo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ambasaderi Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye Ernest Rwamucyo, yavuze ko kugereka ibibazo bya Congo ku Rwanda no kwiyomoraho inshingano zo guhangana na byo ari ukuyobya uburari ku mpamvu shingiro z’ibibazo nyamukuru bishingiye kuri ruswa yabaye karande n’imiyoborere mibi ya Guverinoma y’icyo gihugu.

Yongeyeho ko ikindi kibazo gikomeye kinahangayikishije umutekano w’u Rwanda ari uko RDC yasigasiye FDLR ikanayishyigikira mu gihe izi neza ko ari iy’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uyu munsi ikaba igikomeje umugambi wa Jenoside.

Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyakomeje muri icyo gihugu aho igaragarira mu bikorwa bigamije gutsemba Abanyekongo b’Abatutsi bashinjwa kuba Abanyarwanda.

Iryo totezwa ryatumye Abanyekongo ibihumbi amagana bahungira mu bihugu by’abaturanyi, ari na bo bashibutsemo abarwanyi ba M23 bakomeje guharanira kugarura imiyoborere iha agaciro Abanyekongo bose hadashingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *