MU MAHANGAPOLITIKE

Ibikubiye mu biganiro Joseph Kabila yagiranye n’abayobozi ba AFC/M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahuye n’abayobozi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, baganira ku bintu bitandukanye.

Advertisements

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, aho Kabila yahuye n’abayobozi bo muri AFC/M23 baganira ku by’ubufatanye.

Umuyobozi mukuru w’iri huriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa uri no mubabonanye nawe, abinyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko bahuye mu rwego rw’ubufatanye no gushimangira amahoro arambye, ubumwe bw’igihugu hamwe no kurebera ejo hazaza.

Mubahuye na Kabila barimo uyu muyobozi Corneille Nangaa, Fredy Kanyiki umwungirije, Bertrand Bisimwa uyoboye ibikorwa bya Politiki muri M23, n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu mashusho yagiye hanze agaragazamo na Moïse Nyarugabo wahoze ari umudepite muri RDC ndetse wanakoze imirimo itandukanye muri iki gihugu. Uwo bivugwa ko na we aheruka gutahuka avuye mu buhungiro.

Uyu mubonano wabaye nyuma yuko Kabila abonanye n’abayobozi ba madini n’amatorero ndetse n’abayobozi bahoze ku buyobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kabila ukomeje guhura n’amatsinda atandukanye i Goma yageze muri iki gice cyo mu Burasizuba bwa Congo ku wa mbere w’iki cyumweru, nyuma yuko yaravuye mu buhungiro aho yaramaze hafi umwaka.

Joseph Kabila aheruka gutahuka akaba ari mu Mujyi wa Goma
Joseph Kabila yaganiriye n’abayobozi ba AFC/M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *