Kim Kardashian aravugwaho kubenguka umukinnyi wa Los Angeles Lakers

Umunyamideli Kim Kardashian akomeje kwibazwaho na benshi nyuma yuko aketsweho kubenguka umukinnyi ukinira ikipe ya Lakers ariko akaryumaho.

Kim akomeje kugarukwaho mu binyamakuru byinshi bimwibazaho ku muntu yaba yarabengutse mu ikipe ya Los Angeles Lakers nyuma yo kugaragara inshuro zitari imwe ubwo yitabiriye imikino yayo ya Playoffs.

Uyu munyamideli kuri ubu udafite uwo babyumva kimwe mu rukundo aravugwaho kubenguka umusore ukinira mu ikipe ya Los Angeles Lakers ariko akabigira ubwiru.

Gusa hari amakuru avuga ko Kim Kardashian ngo nta mukinnyi n’umwe wa Los Angeles Lakers akundana nawe n’ubwo yagaragaye ku kibuga mu mikino ibiri iheruka ya Playoffs.

Muri iki cyumweru umukino wa Lakers na Warriors, Kim yagaragaye yicaye mu ntebe z’imbere hamwe n’inshuti ye Sarah Staudinger. Amafoto yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga niyo yatumye havugwa ko hari uwo yabengutse mu rukundo yaba ariwe yagiye gushyigikira.

Umwe watangarije ikinyamakuru TMZ avuga ko ibyo akekwaho by’urukundo ataribyo, ndetse ko nta muntu uwo ari we wese bashudikanye mu ikipe, ko ahubwo yarahari kugira ngo yishimane n’inshuti ye ndetse no gushyigikira ikipe ya Lakers isanzwe ibarizwa mu Mujyi yavukiyemo.

Mu manya bari bicayemo hari kandi usanzwe ari umu-Agent wa Kim, Ari Emanuel, usanzwe ari umugabo wa Sara.

Kim Kardashian yabaye umukunzi wa siporo mu myaka mike ishize, aho yagiye ajyana abana be mu birori haba muri L.A. ndetse n’ahandi hatandukanye.

Yagiye agaragara yagiye gushyigikira imikino imwe n’imwe arikumwe n’umuhungu we Saint, i Los Angeles cyangwa yagiye arikumwe n’abandi bagenzi be bagiye kureba imikino itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *