Abarenga 10,000 bishwe n’Interahamwe, Menya byinshi byaranze tariki 10 Mata 1994
Kuri uyu wa 10 Mata 2023 ni umunsi wa Kane w’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi Jenoside yabaye mu gihe cy’amezi atatu gusa, ihitana abasaga miliyoni.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaraza ibikorwa by’ubugome byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 10 Mata 1994. Kuri uwo munsi, imibiri ivangavanze n’inkomere, bagera ku 10 000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye.
Kuri uyu munsi kandi, CNLG ivuga ko Abatutsi bagera ku 10 000 biciwe kuri kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo, hari muri komini Ngenda, muri Bugesera.
Ku wa 10 Mata 1994 kandi, interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe Abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa. Na none kandi Abatutsi bari bahungiye ku bitaro bya Kiziguro barishwe kuri uwo munsi.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, inavuga ko ku wa 10 Mata 1994, abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku bitaro byitiriwe umwami Faysali i Kigali, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komine Gashora no muri ISAR Karama.
Ikindi ni uko ku wa 10 Mata 1994 Abatutsi barenga 7 564 biciwe kuri Kiliziya gatolika i Gahanga, muri komini Kanombe, abarenga 2 522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga.
Ibitero byabishe byabaga biyobowe na assistant Burugumesitiri wa Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, ndetse n’uwari konseye wa Segiteri Gahanga wari waravuye mu gisirikare hamwe n’abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye amahanga arebera, mu gihe Isi yose yari yaravuze ngo “Never Again” ishaka kuvuga ko nta Jenoside izongera kubaho. Nyuma y’iyi Jenoside, n’ubwo benshi muri aba yabaye barebera, bumvaga ko u Rwanda rutazongera kubaho, ariko ruriho, rwariyubatse kandi rurakomeje.