Musanze: Umwe mu bakinnyi b’amagare yagonzwe ari mu myitozo ahita apfa

Umwe mu bakinnyi batangaga icyizere mu mukino w’amagare Manizabayo Étienne wakiniraga Ikipe y’Abato ya Benediction Club yapfuye nyuma yo kugongwa n’imodoka ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, barimo n’abakuru, bari mu myitozo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Byangabo ubwo bamanukaga berekeza mu Gataraga.

Umuyobozi wa Benediction Club, Munyankindi Benoît, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu yari kumwe n’abakinnyi benshi barimo n’abakuru bo mu makipe atandukanye nka Java-Invotec na Karongi Cycling Team,ubwo iyi modoka yabagongaga.

Umukinnyi wa Benediction y’Abato [Junior], Manizabayo Étienne w’imyaka 17, yahise yitaba Imana mu gihe abandi batanu bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri.

Munyankindi yagize ati “Twari tugiye kugera mu Gataraga, bagonze abakinnyi benshi, bagonzemo batandatu cyangwa barindwi. Ubu mu bitaro harimo batanu. Ni coaster yabinjiranye irabagonga.”

“Ntabwo bari abanjye gusa, aba Java-Inovotec, aba Karongi, aba Musanze,… Ni benshi twari kumwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *