Umuhanda wa Ngororero-Muhanga wongeye kuba nyabagendwa ku binyabiziga byose
Nyuma y’uko imvura nyinshi iguye mu mpera z’iki Cyumweru, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero bikaba ngombwa ko uwo muhanda ufungwa, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha uwo muhanda ko wongeye kuba nyabagendwa.
Umuhanda Rubavu-Rutsiro ndetse na Rubavu-Musanze yarangijwe cyane bitewe n’inkangu n’imyuzure by’imvura yaguye igasiga ufunzwe.
Itangazo Polisi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga riragira riti “Turabamenyesha ko ubu imihanda Rubavu- Rutsiro na Rubavu- Musanze ifunguye ku binyabiziga byose.”
“Umuhanda Ngororero-Muhanga ubu ni nyabagendwa.”.
Umuhanda Muhanga-Rutsiro-Rubavu uri mu wibasiwe n’ibiza by’imvura, aho amazi menshi yatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira 3 Gicurasi 2023, ukangirika bikomeye.
Ukunzwe kandi kwibasirwa n’ibyondo bituruka mu misozi byiroha mu muhanda bikawufunga, hakiyongeraho no kuridukirwa n’inkangu kubera imikingo iwugize ifite ubuhaname burebure.