Arimo kurasa! Jean Pierre Bemba yagaragaye yasuye uruganda rukora intwaro zikomeye mu mahanga

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba yagaragaye arimo kugerageza kurasa akoresheje intwaro rutura.

Ibiro bye bisobanura ko ibyo yabikoreye mu ruzinduko ari kugirira muri Indonesia, rwatangijwe no gusura inganda z’iki gihugu zicura intwaro z’ubwoko butandukanye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, Minisitiri Bemba yasuye imbunda nini, iziringaniye n’into zizwi nka pisitoli hamwe n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo ibifaru.

Bemba ari mu ruzinduko rugamije gushaka ubufatanye bw’igihugu cye na Indonesia mu rwego rw’igisirikare, aho ashobora kuvayo ashyize umukono ku masezerano yo kugura intwaro.

Ubufatanye mu bya gisirikare ku ruhembe rw’impamvu zajyanye Bemba muri Indonesia.

Uretse n’ibikoresho bijyanye n’intwaro mu bindi uyu mugabo byamujyanye mu gihugu cya Indonesia ngo arashaka ko igihugu cye kigira birimo ibifaru birasa kure, indege z’akajugujugu z’intambara ziri ku rwego rwiza, bikiyongera no ku mbunda.

Bemba yagaragaye arimo kurasa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *