DRC yareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, irega u Rwanda irushinja kuba ingabo z’u Rwanda zarinjiye mu gihugu cyabo zigahohotera abaturage ndetse zigasahura n’amabuye y’agaciro.
Ni ikirego cyatanzwe kuri uyu wa 23 Gicurasi, binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera, ubwo Minisitiri Rose Mutombo usanzwe ari n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, yashikirizaga ubushinjacyaha bwa ICC bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha mukuru madame Mandiaye Niang, icyo kirego kirega u Rwanda.
Ubusanzwe uru rukiko rukorera i Lahe mu Buholandi. Mu birego byatanzwe kandi harimo ko bareze n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bawushinja gukorana n’ingabo z’u Rwanda, ndetse bakazishinja no kubaha ibikoresho.
Leta ya Kinshasa mu kirego yatanze, yasabye ICC gutangiza iperereza ku bo yise ihuriro rigizwe na M23 na RDF ivuga ko bamaze igihe bakorera ubwicanyi mu Burasirazuba bwa DRC ndetse bakanahasahura amabuye y’agaciro menshi.
Iki gihugu cyasabye ICC gufatira ibihano M23 ndetse n’abayitera inkunga, ku byo bise ko bahonyora uburenganzira bwa muntu ku butaka bwa Congo, ibintu bavuga ko byakozwe mu myaka ya 2022-2023.
Gusa Congo yareze u Rwanda muri uru rukiko mu gihe rusanzwe rutari umunyamuryango wa ruriya rukiko, bijyanye no kuba rutari mu bihugu 122 byasinye amasezerano ya Roma yo mu 1998 arushyiraho.
Leta ya Kigali yanze kwinjira muri ruriya rukiko nyuma yo kunenga imikorere yarwo, bijyanye no kuba rwarakunze kwibasira abanyafurika gusa.
Leta y’u Rwanda kugeza ubu nta cyo iratangaza ku kirego yarezwemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko kenshi rwagiye rwitandukanya n’ibyo rushinjwa n’igihugu cya DRC ko ibibazo byayo bidakwiriye kubera umutwaro igihugu cy’u Rwanda ahubwo bakwiriye kwishakamo ibisubizo.
Ni mugihe u Rwanda rukomeza gushinja Congo gukorana n’imitwe y’itwaje intwaro mu mashyamba yo mu Burengerazuba barimo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.