DRC: Ubutasi bwemeye ko bwataye muri yombi umujyanama wa Katumbi bumuziza gutunga imbunda no gukora n’u Rwanda
Amakuru dukesha Jeune Afrique yanditse ko Salomon Kalonda yagaragaye afite intwaro yo mu bwoko bwa Pistori, yamucitse ikagwa hasi ubwo bari mu myigaragambyo iheruka y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ngo n’intwaro yahise atoragura byihuse akayihisha ariko ngo polisi yari yamaze kuyibona kuko ngo ireshya na cm 9.
Salomon Idi Kalonda Della asanzwe ari umujyanama wihariye w’umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa,wanakomeje kumutabariza mbere y’uko urwego rw’ubutasi muri Congo rwemera ko rumufunze.
Mu cyumweru gishize ni bwo yatawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare muri Congo nyuma yo kumufatira ku kibuga mpuzamahanga cya Ndjili.
Ni itabwa muri yombi ryamaganiwe kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, banotsa igitutu Perezida Felix Antoine Tshisekedi bamusaba kumurekura.
Kimwe n’abandi benshi batabwa muri yombi muri Congo Kinshasa, itabwa muri yombi rya Kalonda ukurikiranweho ibyaha bitatu ryahujwe n’u Rwanda, igihugu kimaze umwaka kidacana uwaka n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Iby’uko uyu mugabo yaba aryozwa u Rwanda byatangajwe n’ubutasi bwa gisirikare muri RDC buvuga ko we na rwo bari bahuriye mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Umujyanama mu by’ubutabera mu buyobozi bukuru bw’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Congo, Col Kangoli Ngoli, yatangaje ko mu byo Salomon Kalonda azira harimo kuvugana n’abarimo abantu ba hafi ya Gen James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare cyo kimwe na Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Congo Kinshasa.