Amakuru mashya ku bajenerali 2 baherutse kwirukanwa mu gisirikare cya RDF
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena, cyagarutse ku basirikare baherutse kwirukanwa mu gisirikare cy’u Rwanda harimo n’abajenerali babiri barimo umwe wirukanwe azize ubusinzi.
Kuri uyu wa gatatu ku cyicaro gikuru cya RDF giherereye ku Kimihurura habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku basirikare baherutse kwirukana bo ku rwego rw’aba ofisiye 116 ndetse abandi 112 amasezerano yabo y’akazi yaseshwe.
Umwihariko wo kwirukanwa kwaba Jenerali babiri, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko Maj General Aloys Muganga we yirukanwe burundu azize ubusinzi.
Ni mugihe mugenzi we Br. Gen Francis Mutiganda yirukanwe burundu mu ngabo z’u Rwanda azize gusuzugura inzego za gisirikare.
Mu itangazo ryasohowe, tariki 7 Kamena 2023, ku rubuga rw’Ingabo z’u Rwanda rwagaragaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abasirikare bakuru (officiers) bagera kuri 16 barimo Gen Major Aloys Muganga, ndetse Br. Gen Francis Mutiganda.
Uretse aba basirikare bakuru kandi hirukanywe nabandi basirikare 116 birukanywe mu gisirikare, ndetse abandi bagera ku 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa.