Yishe inshuti ye nyuma yo gupfa miliyoni 3 Frw irengaho gato
Ubuyobozi bwa polisi mu gace ka Imo bwataye muri yombi umusore w’imyaka 22 witwa Obinna Ugochukwu, akekwaho gutera icyuma inshuti ye, Nwachukwu Stanley, akamwica.
Aya mahano yabereye muri leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria.
Imbere y’itangazamakuru, Umuvugizi wa polisi y’igihugu, SP Okoye, yavuze ko ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi yashyikirijwe ubushinjacyaha mu ishami rya Leta rishinzwe iperereza (SCIID), kugira ngo hakorwe isesengura kuri ubwo bwicanyi bwabaye.
Zimwe mu mpuguke z’ubucamanza buvuga ko bwivuje ko ukekwaho icyaha ubusanzwe ukomoka mu Ikeduru LGA yo muri Leta ya Imo yafungwa burundu.
Okoye yavuze ko mu gihe hatangiye gukorwa iperereza, ukekwaho icyaha yemeye ko yateye icyuma inshuti ye Nwachukwu Stanley ukomoka mu cyaro cya Umuoma mu Ikeduru L.G.A yo muri Leta ya Imo, ubwo ngo yarafite icyuma gityaye cyane hanyuma akagitera mugenzi we ku gice cyo hejuru ubwo yamucungaga asinziriye akakimutera kubera ko habayeho kutumvikana ku mpande zombi uburyo bari bugabane 3000 $ nyuma yo kuyabona ayo mafaranga mu buryo nabwo bunyuze mu buriganya ku byaha by’ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera washyizwe ku bitaro mu gihe ukekwaho icyaha azashyikirizwa urukiko nyuma yo gukora iperereza kugeza rirangiye.