Hatangajwe ibiciro by’umukino wa Super Cup uzahuza APR Fc na Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ibiciro by’umukino wa Super Cup uzahuza APR Fc na Rayon Sports.

Uyu mukino w’igikombe kiruta ibindi uteganyijwe kuwa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium ahagana ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa ntagihindutse.

Ni ubwa mbere APR Fc igiye guhura na Rayon Sports nyuma yo guhidura umuvuno wo gukinisha Abanyarwanda gusa, ikagarura gahunda yo gukinisha abanyamahanga ibintu yaherukaga kera.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko biri muri gahunda yo gushaka kwegukana ibikombe mpuzamahanga nyuma yo kumara igihe kinini bibikaho ibyo mu gihugu imbere.

Ni APR Fc yakoze impinduka yaba mu bakinnyi no mu buyobozi bw’ikipe.

APR Fc yatangiye kugarura abanyamahanga

Amakipe yombi kandi agiye guhurira mu kibuga bwa mbere mugihe yavuzwe kuba ahagaze neza ku isoko ry’igura ku bakinnyi yaba abo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

Ferwafa iherutse gutangaza ko umubare w’abanyamahanga bagomba gukinishwa mu kibuga wabaye batandatu yaba mu bagabo no mu bagore.

Kugura itike kugira ngo uzabashe kujya kureba umukino ku muntu uyiguze kare ahasanzwe hose ni 3,000 Frw, ku mpande ahatwikiriye, itike ni 10,000 Frw, mugihe VIP ari ibihumbi 20,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *