Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Maroc cyagize ibyago by’umutingito
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yihanganishije igihugu cya Maroc cyagize ibyago by’umutingito watinye abarenga 1000 baburiramo ubuzima.
Umutingito ukomeye wateye mu gihugu cya Maroc mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu, ni umutingito kugeza kuri ubu bitangazwa ko wahitanye abarenga 1300 abandi barenga 500 bakaba bakomeretse.
Mu butumwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko “U Rwanda rwifatanyije mu kababaro na Maroc muri ibi bihe bikomeye.”
Yagize ati “Mw’izina ry’Abanyarwanda bose, duhumurije abagize ibyago kandi twifatanije n’Umwami Mohammed VI, imiryango y’abagizweho ingaruka ndetse n’abaturage ba Maroc muri iki gihe cy’amakuba akomeye. U Rwanda rwifatanije hamwe na Maroc muri ibi bihe bitoroshye.”
Ahabereye uyu mutingito ni mu misozi miremire izwi nka Haut Atlas/High Atlas, ku birometero 71 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakesh.
Uyu mutingito wabaye saa tanu n’iminota 11 z’ijoro (23:11) mu masaha yo muri icyo gihugu, ni ukuvuga saa sita n’iminota 11 z’ijoro ku masaha ya Kigali, haciye iminota 19 nabwo humvikana indi mitingito yoroheje dufite igipimo cya 4.9.
Amashusho atashoboye guhinyuzwa yacishijwe ku rubuga rwa X ( rwahoze rwitwa Twitter) yerekana amazu yasenyutse bikomeye, ayandi arimo kuzungazunga, ibyasenyutse byuzuye imihanda. Abantu barimo barahunga n’umubabaro bamwe nabo bagenda baca mu bicu by’ivumbi.
Amazu amwe n’amwe yo mu mujyi wa Marrakesh yasenyutse, nk’uko umwe mu basanzwe bahaba yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.
Iyi mibare y’abantu bapfuye n’abakomeretse igenda yiyongera umusubirizo.