Inzobere ziteraniye i Kigali mu nama yiga ku kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeri 2023, i Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ihuje inzobere ku bijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa zaturutse mu bihugu bitandukanye n’abaganga b’amatungo, aho barebera hamwe uko hakomeza ku bungabunga ubuzima bw’inyamaswa muri rusange.
Ni inama ngarukamwaka iri kuba ku nshuro ya 7 ikaba iri kubera mu Rwanda, ikaba yarateguwe n’ikigo kibungabunga ibijyanye n’inyamaswa (Afrika Network for Animal Walfare) ku bufatanye na gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ibidukikije (UNEP), hamwe n’ibiro bikorera mu muryango w’Afurika yunze ubumwe gishinzwe umutungo w’amatungo (AU-IBAR) na Guverinoma y’igihugu, aharimo inzobere, abahugurwa barebera hamwe kugira ngo baginire ku bibazo byerekeye imibereho y’inyamaswa, ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije.
Aya mahugurwa azamara iminsi itatu ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kugenzura uburinganire bw’imibereho myiza y’inyamaswa, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere: ibikorwa bihuriweho bigamije ibidukikije byiza kandi birambye.
Mu ijambo rya Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, yibukije ko “ari inshingano za buri wese guharanira imibereho myiza y’inyamaswa.”
Umuyobozi w’ishami ry’imiryango itegamiye kuri leta ya UNEP, Ulf Bjornholm, yagarutse ku isano riri hagati yo kwita ku nyamaswa n’ibidukikije ndetse n’agaciro ko kubahiriza uburenganzira bw’inyamaswa.
Abihuje n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka avuga ko hakwiriye kubaho ku bungabunga ubuzima bw’amatungo muri rusange kugira abantu bazabashe kwihaza uko bikwiriye kuko aribwo umusaruro uzagaragarira Isi n’abayituye.
Abitabiriye inama bavuga ko ari umwanya mwiza wo kugira icyo bakora kugira ngo inyamaswa zibungwabungwe ubuzima bwazo.
Ni mugihe abahugurwa bo barimo n’abaganga (veterineri) bavuga ko abari byiza guhurira muri iy’inama kuko bituma biga byinshi ku byo batari bazi byerekeye ubuzima bw’amatungo muri rusange.
Umwe mu nzobere witabiriye inama avuga ko kuri Isi abantu bayibayeho n’inyamaswa n’amatungo bityo bikaba ari ngombwa kugira ngo byose bibeho neza ntagihungabanyije ikindi.
Ku rwego rw’ubukungu ku gihugu avuga ko iyo habungabunzwe neza uburenganzira bw’amatungo bituma amatungo yisanzura, mugihe yarinzwe indwara bituma agirira akamaro banyirayo bakagira umusaruro w’ibikomokaho wiyongereye bigatuma n’ubukungu bw’igihugu bwiyongera.
Asaba ko ibikomoka ku matungo byajya bihabwa igihe kugira ngo akomeze atange umusaruro mwiza uba witezweho uhaze n’abantu, gusa bigasaba ko zihabwa ubuzima bwiza zitabwaho uko bikwiriye habungwa bungwa aho zituriye zigahabwa ibikenerwa byose.
Umuganga wita ku matungo Umuhire Odile usanzwe ukorera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru we avuga ko n’ubwo bikigoye ko abaturage n’aborozi babyumva bagerageza kugenda basobanurira abafite amatungo ko bakwiriye kubungabunga ubuzima bw’amatungo kuko burya ngo iyo rititaweho riba rishobora no gutanga umusaruro mubi, akaba ariho asaba abantu kujya bita cyane ku matungo yabo.
Ati “Dufite ishyirahamwe irebana n’imibereho myiza y’amatungo (Rwanda Animal Walfare Organization) tugenda twegera abaturage tubigisha uburenganzira bw’amatungo, tubatoza uko amatungo agomba kubaho, uko yarindwa inyota, inzara, kuyahungabanya, hari benshi bumva ko ibyo navuze ku matungo atari ngombwa ariko siko biri, nayo akwiriye kugira uburenganzira bwazo.”
Ku ruhande rwa Bonaventure Ndikumana umuganga w’amatungo by’umwihariko akaba n’umuyobozi uhagarariye Urugaga mu Ntara y’Amajepfo we yishimira ko iy’inama yabereye mu Rwanda kuko hari amatungo arererwa murugo ndetse n’izindi zibarizwa muri Parike yose akeneye uburenganzira bwazo.
Akabona ko aborozi bakwiriye kumenya iby’iza byo kwita no ku bungabunga ubuzima bw’amatungo, guhabwa ubuvuzi mugihe nyacyo, kwirinda kuri kubita n’ibindi.
Avuga ko n’ubwo inzira ikiri ndende gusa bizeye ko bizagenda bikemuka.
Iy’inama irimo kubera i Kigali ihurimo inzobere zitandukanye zaturutse mu bihugu by’amahanga n’u Rwanda ikaba izamara iminsi itatu guhera tariki 25-27 Nzeri 2023.