Sake: Umusirikare wa Congo yaturikanywe n’igisasu

Amakuru aravuga ko umwe mu basirikare b’igisirikare cya RD Congo (FARDC) yakomerekejwe n’igisasu i Sake mu mirwano yo kwigarurira uriya Mujyi.

Ibi ngo byabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu tariki 14 Gashyantare, nyuma y’igisasu cyaturikijwe mu Mujyi wa Sake muri teritwari ya Masisi.

Amakuru avuga ko ubwo icyo gisasu cyaraswaga uwo musirikare yahise akomereka bikomeye ahita yoherezwa ahabugenewe kugira ngo yitabwe n’abaganga.

Muri uyu Mujyi wa Sake hamaze igihe habera imirwano ikomeye ya FARDC n’inyeshyamba za M23, mu rwego rwo gushaka kwigarurira uyu Mujyi ku mpande zombi.

Sosiyete Sivile yo muri Masisi yatangaje ko mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu imirwano yarimo ijya mbere mu duce dukikije agace ka Shasha, nyuma y’indi yari yiriwe ibera ahitwa Bweramana muri Groupement ya Mufuni Shanga.

Kugeza kuri ubu ntiharamenyeka ngo ninde ufite mu maboko uyu Mujyi wa Sake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *