Ruto yasimbuye Kagame mu nshingano za AU

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, yasoje manda ye nk’Umuyobozi ushinzwe amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ni inshingano Umukuru w’Igihugu wahise asimburwa na Perezida William Ruto wa Kenya yari amaranye imyaka umunani.

Perezida Kagame yazisoreje i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho kuri uyu wa Gatandatu yari yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Umukuru w’Igihugu mbere yo gusoza inshingano ze yagejeje ku bitabiriye inama ya AU raporo igaragaza aho amavugururwa yari yarashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa.

Muri aya mavugururwa harimo ko AU yaharanira kwigira, ku buryo buri gihugu kigomba kujya gitanga 0,2% by’umusoro w’ibicyinjiramo.

Byakozwe hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu byakozwe mu myaka umunani ishize harimo kuba ikigega cy’amahoro cya Afurika kimaze kugeramo miliyoni 400$, ku buryo byatumye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi gafata umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro bya AU.

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko “ibi byashoboye kugerwaho kubera ko uyu munsi Afurika yunze Ubumwe ikora ibyo isabwa gukora kurusha uko yari imeze mbere.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko uyu muryango kuri ubu ukomeje kugana aheza mu gusobanukirwa inyungu rusange abawugize bafite, ikindi bakaba bagerageza kuzikorera ubuvugizi.

Perezida Paul Kagame washimiye bagenzi be bamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano yasoje, yagaragaje ko ikibura cyonyine ngo AU igere ku rwego yifuza kuba iriho ari ubushake bwa Politiki.

Ati: “Urugendo ruracyari rurerure kugira ngo Afurika yunze Ubumwe ikomere nk’uko tubyifuza. Tuzi aho twifuza kugera nk’umugabane. Igisa nk’ikibura cyonyine ni ubushake bwa Politiki bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje”.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yari yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza AU ku cyerekezo yihaye cya 2063.

Ruto Elected to Replace Kagame in Top AU Position
Ruto yasimbuye Kagame mu nshingano za AU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *