Perezida Macron yavuze ko u Burusiya bugomba gutsindwa intambara bumazemo igihe
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yavuze ko igihugu cye n’inshuti zacyo biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo u Burusiya butsindwe intambara bumaze imyaka ibiri buhangayemo na Ukraine.
Yabitangarije mu biro bye mu ijoro ryacyeye, ubwo yatangizaga inama y’Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi yaberaga i Paris.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byasubiyemo amagambo ye avuga ko nibiba ngombwa ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bizoherereza Ukraine Ingabo zo kuyiha umusada.
Ati: “Uyu munsi nta gahunda ihari yo kohereza muri Ukraine ingabo zirwanira ku butaka, ariko nta kintu na kimwe cyo kwirengagizwa. Tuzakora ibishoboka byose kugira tubuze u Burusiya gutsinda iyi ntambara. Turemeza ko ari ngombwa ko u Burusiya butsindwa ku nyungu z’umutekano w’u Burayi”.
Macron yakomeje avuga ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bwiyemeje gukomeza guha Ukraine ibisasu bya missile biraswa kure ndetse n’andi masasu.
Yavuze ko kuri ubu u Burusiya bukomeje kongera umurego, bitari ku rugamba gusa; agaragaza ko ari ngombwa ko incuti za Ukraine zongera ubufasha ziyigenera.