Urujijo ku manota asoza ayisumbuye ya Nishimwe Naomie uherutse kugirwa Miss Rwanda 2020
Mu gihe hashize iminsi mike u Rwanda rubonye nyampinga wa 2020,uwahize abandi kuri uwo mwanya Nishimwe Naomie yongeye kuvugwaho n’abatari bake nyuma y’uko amanota y’ikizamini cya Leta cy’abarangije amashuri yisumbuye asohotse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020.
Byabaye urujijo aho nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye haba abize amasomo ya siyansi no mu bize ubumemyingiro.
Uyu nyampinga w’u Rwanda 2020 yambitswe iri kamba mu gihe yari ategereje ko amanota y’ikizamini cya Leta cy’abasoje amashuri yisumbuye asahoka.
Nishimwe Naomie wigaga mu mashuri yisumbuye mu ishami rya MEG ( mathematics,Economics and Geography) ariko muri ayo masomo yose iryo yageragejemo ni rimwe ryo nyine kuko mu isomo ry’imibare yabonye inyuguti ya F,Ubukungu abonamo inyuguti ya F naho Ubumenyi bw’isi abona inyuguti ya E.
Amanota yose yabonye ni 13 aho bigaragazwa n’izo nyuguti zibonwa n’uwatsinzwe amasomo mu buryo bukabije.
Nk’uko bizwi,ni uko umuntu watsinze byibura amasomo abiri muri atatu ariwe uba wemerewe kwiga muri kaminuza. Ntakabuza rero ko uyu mukobwa wabaye nyimpinga w’u Rwanda 2020 ashobora kutaziga kaminuza kuko amanota ye kugeza ubu ntabimwemerera.
Gusa vuba aha mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu,mu myanzuro yafatiwemo harimo no kutazongera kwimura umunyeshuri utatsinze nk’uko byari biharawe ko buri munyeshuri wese agomba kwimuka yaba yatsinze cyangwa atatsinze.
Bityo rero ntawamenya niba uyu mukobwa azasibira cyangwa akazakomeza kwiga kaminuza zigenga cyane ko naho kuhabona umwanya ufite amanota nk’ayo Miss Rwanda 2020 yabonye bitapfa koroha.