Wema Sepetu yikomye abamushinja kwibagisha ngo atakaze ibiro

Wema Sepetu yababajwe cyane n’abantu bakomeje kumubaza impamvu yatakaje ibiro, bakavugako ashobora kuba yaribagishije(surgery) kugirango abigabanye, ibintu yamaganiye kure.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Wema Sepetu yatangiye urugendo rwo kwinanura ibintu bitakiriwe neza n’abafana be, ariko akavuga ko ari zimwe mu nama yagiriwe n’abaganga kugira ngo arebe ko yazabyara nyuma yo gukuramo inda.

Abakurikirana uyu mukobwa ntibanyuzwe n’ubusobanuro yakomeje kugenda atanga, noneho bagera aho bavuga ko yibagishije kugira ngo yinanure.

Ibi byarakaje uyu mukobwa avuga ko ibyo byose bivugwa nta na kimwe abiziho kandi ko ibyo yakoze yabikoze ku mpamvu ze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabakuriye inzira ku murima,ahakana ibimuvugwaho.

Yagize ati“ibintu ngo byo kwibagisha, gukuramo inda byagenze nabi, kwibagisha kugira ngo nanuke(Liposuction), bibarebaho iki? Mundeke”

“Ntabwo mwumva ko mufite imico mibi. Murambangamira mushatse mwabireka. Murambangamira mundeke, nyuzwe n’uko meze.”

Wema Sepetu yihanangirije abamushinja kwibagisha(Surgery)ngo agabanye ibiro

Wema Sepetu umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Tanzania, akaba yaranavuzweho urukundo n’umuhanzi Diamond, amakuru yavugaga ko yatakaje ibiro bigera muri 40.

Cyane ko no mu mafoto agenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha bigaragara ko yananutse ugereranyije n’uko yari ameze mu myaka yatambutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *