Ingendo hagati y’uturere n’umujyi wa Kigari zafunguwe,uturere tumwe turakumirwa
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wambere, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafynguye ingendo hagati y’uturere n’utundi n’umugi wa Kigali, ariko tumwe mu turere dukomeza gukumirwa.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, yemeje imyanzuro y’Inama nk’iyi yaherukaga guterana kuya 19 Gashyantare 2021 yigaga ku ngamba zo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Nyuma y’igihe kirenga hafi amezi 2, ingendo zihagaritswe hagati y’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali, iyi nama yemeje ko ingendo hagati y’uturere n’utundi ndetse n’umujyi wa Kigali bifungurwa, uretse uturere twa; Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomeje gufingwa.
Iyi nama kandi yahinduye n’amwe mu mabwiriza yakurikizwaga kuko igihe cyo kugera mu rugo cyongerewe kuva saa 09:00 z’ijoro kugeza saa 04:00 za mugitondo. Aho mbere yari saa 08:00 kugeza saakumi za mugitondo.
Inama nk’iyi ikazongera guterana nyuma y’iminsi 15 uhereye igihe iyi myanzuro itangarijwe. Iyi myanzuro mishya ikaba iratangira gukurikizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021.
Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku 15 Werurwe 2021 pic.twitter.com/ds3Bi2MP0D
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) March 15, 2021