Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Kuri uyu wa mbere tariki 15 Werurwe 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Gatabazi Jean Marie Vianney wari Goverineri w’Intara y’Amajyaruguru Minisitiri w’Ubutegetsi by’Igihugu.
Ibi n’ibikubiye mu itangazo ryashyizwe kuri Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’intebe.
Muri iri tangazo kandi hagaragara mo abandi bayobozi bahawe imyanya mishya harimo n’abari abayobozi b’intara zose bahinduwe.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/yWhSFAtaOJ
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) March 15, 2021