Umunyeshuri yatunguranye aterera ivi umwarimu we yari yarihebeye kubera ubwiza bwe

Mu gihugu cya Nigera umunyeshuri yavugishije benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo guterera ivi umwarimu wamwigisha kubera ubwiza bwe.

Umunyeshuri ukiri muto yakoze agashya aterera ivi mwarimu we umwigisha, ni nyuma yo kumukunda bidasanzwe bitewe ngo n’ubwiza bwe yamubonyeho.

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n’amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.

Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w’icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri. Umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y’urukundo arushyira hagati y’impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n’urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy’abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagezemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *