Clarisse Karasira yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye (Amafoto)

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoze ubukwe n’umukunzi we baherutse gusezerana mu mategeko, ibintu byagizwe ibanga rikomeye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021, nibwo Umuhanzi w’umunyarwandakazi Clarisse Karasira yasezeranye n’umukunziwe  Ifashabayo Sylvain Dejoie   imbere y’Imana nyuma y’uko bari bamaze igihe gito basezeranye mu mategeko.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri uyu wa gatandatu mu rusengero rwa Christian Life Essambly Embassy ruherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Ibi birori byabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, byitabiriwe n’ababyeyi bazwi mu muziki gakondo harimo; Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzana na Liza Kamikazi  wabamubereye Marraine.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, nibwo basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu mkarere ka Gasabo.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi niwe wabaye Marraine wa Karasira, Ifashabayo yambarirwa na Gasore Serge Umurinzi w’Igihango
Mariya Yohana na Nyiranyamibwa Suzana ni bamwe mu babyeyi bitabiriye ibirori

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *