Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kongera imbaraga z’umubano w’Ibihugu byombi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, nibwo Perezida Macron yageze ku kibuga k’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta. arikumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe na Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin.
Perezida Emmanuel macron yanditse amateka yo kuba ari Umuperezida wa kabiri w’Ubufaransa, ukandagiye ku butaka bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uruzinduko rwa Perezida Macron rukaba rwitezweho gukomeza umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko Ubufaransa bwakomeje gutungwa agatoki mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Muri iki gitondo, Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, yageze mu Rwanda.#RBAAmakuru pic.twitter.com/r0JOW7zufX
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 27, 2021