Rutsiro: Umushinwa wagaragaye mu mashusho akubita umuntu uziritse k’umusaraba n’abamufashije bafashwe
Umushinwa wagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga akubita abantu baziritse ku giti kimeze nk’umusaraba n’abo bari barikumwe bafatanya bose bafashwe n’inzego z’umutekano.
Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakazwa amashusho n’amafoto agaragaramo Umushinwa bivugwa ko yitwa Kevin ari kumwe n’abandi baturage, akubita umuntu aziritse ku giti cy’umusaraba, amaboko aboheye inyuma asabwa ku vugisha ukuri ku byo bamubazaga nk’utotezwa.
Bivugwa ko byabereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mukura mu kagali ka Kagano, uyu Mushinwa akora muri Kampani ya ALI GROUP HOLDING LTD. Ibi ngo bikaba byarabaye tariki ya 21 Kanama 2021, kandi ko ngo ariko uyu Mushinwa asanzwe ahana abakozi ba Kampani iyo bakosheje.
Police y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yasubije ko aba bagaragaye bakora ibi bafashwe.
Yagize iti “Muraho, abantu babiri harimo nugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza. Murakoze”.
Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB), Col Ruhunga Jeannot yavuzeko aba bose haha uwakubitaga ndetse n’abamufashije bose bafashwe bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no kwica urubozo.
Ati: “Uyu ukubita n’abamufashije bose barafashwe, ubu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo”.
Gusa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaraje agahinda batewe no Kuba umunyamahanga yakora ibi mu Rwanda bamwe basaba ko atakoherezwa iwabo ngo abe ariho akurikiranirwa, ahubwo inzego z’ubutabera zamukurikiranira mu Rwanda aho yagaragaye ahohotera Umunyarwanda aho bamwe banabihuje n’ubukorone.
Uyu mwera ngo yitwa Kevin aha ni muri @RutsiroDistrict #Mukura #Kagano company: ALI GROUP HOLDING LTD ngo ni uku ahana abakozi baziritse ku misaraba, abakubiswe kuri ubu ngo barembeye mu bitaro, ibindi agapira ngahaye @RIB_Rw @JRuhunga @RwandaLabour @UrugwiroVillage @Rwandapolice pic.twitter.com/xOqquxseD0
— Ibarushimpuhwe Kevin Christian (@ibarushimpuhwek) August 30, 2021
Pingback: Urubanza rw'Umushinwa na bagenzi be bakubitaga abantu babaziritse ku musaraba rwasubitswe - DomaNews.rw