Goma: Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi n’abamwungirije barafunze

Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’ubutasi bwa RD Congo (ANR) muri Goma n’abamwungirije babiri bafatiwe i Goma boherezwa i Kinshasa kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, ku mabwiriza ya Gen. Christian Ndaywel, umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare (Demiap), i Kintambo, ari naho bafungiwe.

Nk’uko amakuru agera kuri Scooprdc.net dukesha iyi nkuru abitangaza, Fabien Mbwembwe (uri ku ifoto) n’abamwungirije bombi, umwe ushinzwe ibikorwa n’undi ushinzwe ubutegetsi, barashinjwa gukorana n’umwanzi ari we M23.

Ariko iryo tabwa muri yombi ryagarutsweho n’ibitangazamakuru byo kuri internet mu gihugu bivuga ko ryatangiye kuzana igitotsi mu mikoranire y’inzego zombi z’ubutasi, urwa gisirikare n’urwa gisivili. Muri ANR, bivugwa ko bashinja Gen. Christian Ndaywel kutubaha no kudafatanya n’ubuyobozi bukuru. Bavuga ko yari akwiye kubanza kuvugana na mugenzi we uyobora ANR.

Uyu ngo ni we wagombaga guhamagaza i Kinshasa abo bakozi be bafatiwe i Goma akabanza kumva ibyabo mbere yo kubashyikiriza ubutasi bwa gisirikare.

Muri ANR, bavuga ko umuyobozi wa yo yatunguwe n’ifatwa ry’umuyobozi wa ANR i Goma n’abamwungirije ku buryo havutse icyuho cy’agateganyo ku rwego rw’iyi serivisi y’ubutasi.

Umwaka ushize, urwego rw’ubutasi bwa gisirikare nabwo rwataye muri yombi abayobozi ba ANR na DGM (urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka) i Bukavu boherezwa i Kinshasa. Abo muri DGM bamaze gusubira ku kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *