Hatangajwe ibisabwa umusore ushaka guhatanira ikamba muri Mr Rwanda uzahembwa n’Imodoka nziza igezweho

Kompanyi ya Imanzi Ltd yatangaje ku mugaragaro ibyo umusore asabwa kugira ngo azitabire irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Century Park Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 cyagarutse birambuye kuri iri rushanwa.

Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses yavuze ko batekereje gutegura iri rushanwa nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi ateza imbere abakobwa ariko abahungu ntibahabwe umwanya.

Moses avuga ko iri rushanwa riri no mu murongo wo gufasha abasore bajyaga baserukira u Rwanda ariko ‘ugasanga nta kintu na kimwe bafashijwe’.

Uyu muyobozi yanavuze ko iri rushanwa rigamije kubahiriza ‘uburinganire’ aho umusore n’umukobwa babona amahirwe angana.

Moses yavuze ko hari ‘website’ abasore bazakoresha biyandikisha muri iri rushanwa yitwa Mister Rwanda. Kandi ko mu kwiyandikisha hazaba harimo amazina y’umusore ushaka kwitabira iri rushanwa, imyaka ndetse n’Intara ashaka kuziyamamarizamo.

Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses aganira n’Abanyamakuru

Ibyo umusore asabwa kugira ngo azitabire irushanwa rya Mister Rwanda:

Kuba ari umunyarwanda, afite hagati y’imyaka 18 na 30, atarakatiwe n’inkiko, yarangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura, akaba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance), agomba kandi kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.

Umuyobozi Wungurije muri Imanzi Ltd, Hakizuwera Sebudwege Chear avuga ko umusore uzahatana muri iri rushanwa agomba kuba afite ubwenge, umuco kandi agaragara neza.

Kandi ngo agomba kuba yiteguye guhagararira neza Igihugu aho ari ho hose yakwiyambazwa. Ashimangira ko bazatora umuntu ushobora guhagararira neza igihugu kandi akaba umuranga mwiza.

Uyu muyobozi anavuga ko abasore bazitabira bose bazajyana mu itorero ry’Igihugu kugira ngo batozwe indangagaciro zigize umuco Nyarwanda.

Ibi ngo bazabikora mu rwego rwo kurushaho gutyaza umusore ufite umuco. Ni igikorwa avuga ko bazakora babifashijwemo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Avuga ko ibi babihisemo kugira ngo uzahagararira u Rwanda koko azabe ari indakemwa mu Mico n’imyifatire.

Ingengabire ya Mister Rwanda 2021:

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 kugeza tariki 25 Ukuboza 2021 abasore baratangira kwiyandikisha ku rubuga rw’iri rushanwa ari rwo www.misterwanda.rw.

Tariki 7 Mutarama 2022: Amajonjora azabera mu Burasirazuba mu Karere ka Bugesera

14 Mutarama 2022: Amajonjora azabera mu Karere Musanze mu Majyaruguru.

21 Mutarama 2022: Amajonjora azabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

28 Mutarama 2022: Amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali

29 Mutarama 2022: Hazaba umwanya wo kumenya abasore 20 bazajya muri ‘Boot Camp’.

Guhera tariki 29 Mutarama 2022 kugeza tariki 11 Mutarama 2021: Hazaba hari kuba amatora kuri internet.

Umwihererero (Boot Camp) uzaba tariki 31 Mutarama 2022 kugeza tariki 11 Gashyantare 2022. Umusore uzegukana ikamba azamenyekana tariki 12 Gashyantare 2022.

Abateguye iri rushanwa bemeza ko umusore uzaryegukana azaba afite ubwiza bugaragarira buriwese
Umusore uzahiga abandi, azahembwa imodoka ndetse n’inzu irimo buri kimwe cyose, azagirwa Ambasaderi wa Tom Transfer.

Yanditswe na ABAYO MINANI John

3 thoughts on “Hatangajwe ibisabwa umusore ushaka guhatanira ikamba muri Mr Rwanda uzahembwa n’Imodoka nziza igezweho

  • December 22, 2021 at 7:29 am
    Permalink

    Nishimiye kuba umwe mubazitabira ikigikorwa cya Mr Rwanda nana shimira abateguye ikigikorwa kuko kigiye guteza imbere urubyiruko rw’bahungu MURAKOZE

    Reply
  • December 22, 2021 at 7:35 am
    Permalink

    Nishimiye kuba umwe mubazitabira ikigikorwa cya Mr Rwanda nana shimira abateguye ikigikorwa kuko kigiye guteza imbere urubyiruko rw’bahungu mu Rwanda MURAKOZE

    Reply
  • December 22, 2021 at 7:39 am
    Permalink

    Nishimiye kuba umwe mubazitabira ikigikorwa cya Mr Rwanda nana shimira abateguye ikigikorwa kuko kigiye guteza imbere urubyiruko rw’bahungu mu Rwanda MURAKOZE

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *