Papa Francis ahangayikishijwe n’ishimutwa ry’abantu muri Nigeria

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagaragaje ko atewe impungenge n’ishimutwa ry’abantu rikunze kubera mu gihugu cya Nigeria.

Ni ibintu Papa Francis avuga ko bimuhangayikishije.

Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri X (Twitter) ku cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, avuga ko asenga kandi yizera ko hakwiriye gushyirwamo ingufu mu gukumira ibyo bibazo.

Yanditse ati “Umubare w’abakomeje gushimutwa ukomeje kwiyongera ibintu bikwiye guhagurikirwa.”

Yakomeje agira ati “Ndaganisha amasengesho yanjye ku baturage ba Nigeria, nizeye ko hazashyirwa ingufu mu gukumira ikwirakwizwa ry’ibi bintu mugihe bigishoboka.”

Ibi Umushumba wa Kiliziya ku Isi Papa Francis abivuzeho mugihe umutekano mu gihugu cya Nigeria ukomeje kuba ikibazo mu bice bitandukanye mu gihugu, aho hari ababura ubuzima yewe abandi hakabaho ababurirwa irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *