Inama y’Umushyikirano yasubitswe kubera ubwiyongere bwa COVID-19 mu Rwanda
Iyi nama yari iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 22 Ukuboza 2021. Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya yasubitswe kuko no mu 2020 itakozwe nyuma yo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi.
Iki cyemezo cyafashwe ni nyuma y’aho kuwa 17 Ukuboza 2021 hasohotse amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Izi ngamba zatangajwe nyuma y’aho mu gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije yitwa Omicron, ku wa 14 Ukuboza 2021.
Amabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera saa Yine z’ijoro kugera saa Kumi za mu gitondo. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukora byo bizajya bifunga saa Tatu z’ijoro.
Umwe mu myanzuro watangarijwemo wavugaga ko inama ziba mu buryo mbonankubone zizakomeza ariko umubare w’abitabira ntugomba kurenza 50% by’ubushobozi bw’aho zibera. Abitabiriye izo nama basabwa kuba bipimishije Covid-19 mbere y’uko ziba.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa iri tangazo risohotse, handuye abantu 383 barimo 283 bo mu Mujyi Wa Kigali.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ku wa 18 Ukuboza 2021 yavuze ko Omicron ifite uruhare runini mu kwiyongera kw’abantu barwaye COVID-19.
Yakomeje ati “Tugomba kugabanya ibyago byo kwandura harimo, kugabanya amasaha abantu bamara bari kumwe ndetse no kugabanya ibintu bituma abantu bahura ari benshi.’’
IGIHE yamenye ko iyi ariyo mpamvu iri ku isonga mu zatumye Inama y’Umushyikirano yari igiye kuba ku nshuro ya 18 ihagarikwa habura iminsi ibiri ngo ibe.
Iyi nama yongeye gusubikwa nyuma y’uko n’umwaka ushize itakozwe. Byari biteganyijwe ko ku nshuro yayo ya 18 yagombaga gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, ariko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yanzuye gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, bituma Inama y’Igihugu y’Umushyikirano isubikwa.
Inama y’Umushyikirano ya 2021 yari yitezwemo abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu bihugu by’amahanga, abanyamakuru n’abandi.
Mu bindi bikorwa yari yahaye umwihariko ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bagombaga kuyisinyiramo Imihigo.
Inama y’Umushyikirano iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.