Umujyi wa Kigali wateguje Abaturage ituritswa ry’urufaya rw’Urumuri hasozwa umwaka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka wa 2021 hanatangirwa uwa 2022, hazaraswa urufaya rw’urumuri (fireworks) mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali ahagana saa Sita z’ijoro zo ku itariki 31 Ukuboza 2021.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko izo fireworks zizarasirwa kuri Kigali Convention Center, Stade Amahoro, Mont Kigali, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Marriott Hotel.

Iki gikorwa ngarukamwaka gisanzwe kimenyeshwa abaturage mbere y’uko kibaho kugira ngo hatagira abaza kwikanga. Ubwo hasozwaga uyu mwaka ushize, nticyabayeho kubera ubukana bwa COVID-19 bwari buri hejuru icyo gihe.

Iki gikorwa cyo guturitsa urufaya rw’Umuriro udatwika uzwi nka Fireworks gikunze gukorwa mu birori no kwizihiza iminsi mikuru itandukanye nko gusoza umwaka.

Itangazo ryatanzwe n’Umujyi wa Kigali riteguza Abaturage ribasaba kutazaterwa ubwoba n’icyo gikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *