Akabari ka WAKANDA VILLA gaherereye Kabeza kafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto)

Akabari gaherereye mu isoko rya Kabeza mu murenge wa Kanombe kuri uyu wa Kane kibasiwe n’inkongi y’umuriro itunguranye.

Mu masaha ya sayine ashyira saa tanu nibwo Wakanda Villa Kabeza yafashwe n’inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyawuteye, gusa bari bahari basobanuye ko ahagana saa tanu z’igitondo ari bwo hafashwe n’inkongi. Muri icyo gihe ngo mu nyubako ikoreramo ako kabari, harimo abantu bari gusudira ibyuma ku buryo bikekwa ko ari ho inkongi yaturutse..

Kubwimana Jean de Dieu waje mu isoko rya Kabeza yavuze ko babonye umwotsi mwinshi bihutira guhita batabara bahamagara na Polisi.
Ati:”Twagiye kubona tubona muri Wakanda hari kuva ibyotsi byinshi cyane twiruka tujya gutabara duhamagara na polisi ngo ize idufashe kuzimya, nyuma y’iminota itageze kuri 15 hatangiye gushya, Polisi y’u Rwanda yahise ihagera iratabara izimya iyo nkongi.”

Umuyobozi wa Wakanda Villa Kabeza yabwiye Domanews ko umuriro waturutse muri parafo ariko ku bw’amahirwe ngo bari bafite ubwishingizi.
Ati:”hari nka sayina hafi satanu tubona umuriro uturutse muri parafo gusa ntituramenya icyabiteye; Assurance ndayifite ndasaba ubuyobozi bwayo kuzakora ibisabwa byose.”

Wakanda ubusanzwe ni hamwe mu hantu hari hakunze gusohokerwa n’abanyamujyi bashaka kwizihirwa no kuruhuka, umuyobozi wako akaba yavuze ko hangitse ibintu bifite agaciro kari hejuru ya millioni 250.

Imodoka za Polisi ishami rishinzwe inkongi z’umuriro zikaba zahise zitabara ngo zizimye iyi nyubako yahiye kuburyo bukabije n’ibirimo byose kandi inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza ku cyateye iyi nkongi y’umuriro.

Yanditswe na Abayo Minani John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *