Umujyi wa Kigali wasubitse igikorwa cyo guturitsa urufaya rw’Urumuri mu gusoza umwaka
Umujyi wa Kigali watangaje ko wasubitse igikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuri /Fireworks, cyari giteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021, hasozwa umwaka ndetse hanatangirwa undi wa 2022.
Ikigikorwa cyasubitswe kubera ubwiyongere bw’abandura COVID-19 bashya bakomeje kugaragara cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Ikigikorwa cyo gitiritsa urufaya rw’urumuri kimenyerewe mu bihe byo gusoza umwaka cyari kuzakoerwa kuri Kigali Convention Center, Stade Amahoro, Mont Kigali, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Marriott Hotel nk’uko Umujyi wa Kigali wari wabitangaje kuya 29 Ukuboza 2021.
Ni kunshuro ya kabiri iki gikorwa gisubitswe kuko n’umwaka ushize ariko byagenze kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi, bikaba byongeye gusubikwa kubera ubwiyongere b’ubwandu bushya bwa Virusi yihinduranyije bwiswe Omicron.