KAMONYI:Umuntu umwe yitabye Imana muri bane bagwiriwe n’ikirombe kuri iki cyumweru

Ikirombe gicukurwamo amabuye asanzwe yubakishwa giherereye ahazwi nko mu Kibaya, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, cyagwiriye abagabo bane, umwe muri bo ahita yitaba Imana mu gihe abandi batatu bakometse bajyanywe kwa muganga.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yemereye intyoza dukesha iyi nkuru ko aya makuru y’ikirombe cyagwiriye abantu ari impamo. Avuga ko uko ari bane cyabagwiriye, umwe akaba ariwe uhita yitaba Imana mu gihe abandi batatu bakomeretse.
Gitifu Mwizerwa, avuga ko bose uko ari bane bakuwe mu kirombe. Ko batatu bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bitabweho, mu gihe kandi uyu cyahitanye nawe umurambo we wajyanywe kuri ibi bitaro bya Rukoma.

Iby’iki kirombe, bibaye mu gihe ikindi kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma ho muri aka karere giherutse kugwira umuntu tariki 23 Ukuboza 2021, aho bamushakishije iminsi irenga itandatu bataramubona, ubu bikaba bisa nk’aho kumushakisha byabaye bihagaze kubera ko n’imiterere y’umusozi yashoboraga guteza ibindi bibazo kubari mu gikorwa cyo kumushakisha.

Umuntu umwe yitabye Imana muri bane bagwiriwe n’ikirombe kuri iki cyumweru mu Karere ka Kamonyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *